Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Museveni yanenze Banki y’Isi ku cyemezo iherutse gufatira Uganda cyo kuyikuriraho inkunga.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko yasinye itegeko rihana Abatinganyi mu gihugu cye, icyemezo amahanga yafashe nk’icyibangamiye uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Museveni yibukije abafashe icyo cyemezo ko bahubutse kandi ko ngo ntacyo gishobora guhindura ku byemezo Uganda yafashe nk’igihugu cyigenga.
Ati” Bank y’Isi yaribeshye cyane sinzi niba yaribwiraga ko icyemezo nka kiriya cya kanga Uganda?”
Ni ubutumwa Perezida Museveni yanyujije kurubuga rwe rwa X (icyahoze ari Twetter) kuri uyu wa kane yerekana Bank y’Isi nk’iya hubutse no kwigira abarwanyi batazi aho kugarukira nyamara nta n’imbaraga bafite.
Mu cyumweru gishize, iyi Bank y’Isi nibwo yakuyeho inkunga yageneraga Uganda kubera itegeko rikumira Abatinganyi, ryasinywe muri Gicurasi 2023 ngo ritajyanye n’imigirire igenga abanyamuryango bayo.
Mu kubasubiza,Perezida Museveni yashinje Bank y’Isi gushaka gushyira igitutu ku gihugu cye yitwaje guhagarika inkunga, abibuza ko bafite ubushobozi bwo kubaho iyo nkunga idahari.
Guhagarika iyo nkunga nko ni intangiriro nziza kuri Uganda zo kwiga kwigira,kugabanya imyenda y’amahanga no kubaka ubukungu bw’Igihugu buhamye kandi budafite uwo bushingiyeho.
Jessica Umutesi