Nyuma yo gutangaza ubutumwa bwe kuri Twitter, General Muhoozi Kainerugaba, kubera amagambo yari akubiye mubyo yanditse, avuga ko we n’abasirikare be bafata umujyi wa Nairobi mu gihe gito, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, akaba n’umubyeyi w’uyu musirikare yasabye imbabazi Abanya Kenya ,hamwe n’Afurika y’iburasirazuba.
Mu magambo ye Perezida Museveni, yavuze ati” Banya Uganda namwe ba nya Kenya bavandimwe, hamwe namwe bavandimwe b’Afurika y’iburasirazuba, ndabasuhuje kandi mbasabye imbabazi, kubera amagambo yatangajwe n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira kubutaka, General Muhoozi Kainerugaba kuri twitter.
Perezida Museveni yatangaje ko nta muntu wemerewe gutangaza ubutumwa buvogera ubuzima bw’abandi banyagihugu, icyo yaba aricyo cyose, yaba umusirikare cyangwa se umusivire, nk’uko General Muhoozi yabigenje.
Uyu muhungu wa Perezida Museveni yambuwe inshingano zo kuba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira kubutaka ariko yahise azamurirwa ipeti, agirwa General mugihe yari asanzwe ari Lieutenant General.
Uyu wari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira kubutaka yari aherutse kwivugira kuri Twitter ye ko we n’ingabo ze bafata Nairobi mu byumweru bibiri gusa.
Nyuma yo gutangaza aya magambo yakiriwe nabi cyane, bituma Leta ya Uganda yakwa ubusobanuro nyamara, ubusobanuro butanzwe nabwo nti bwari buhagije , Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda yasobanuye ko umubano wabo umeze neza rwose kandi yemeza ko ntakibazo kiri hagati y’ibihugu byombi.
Perezida kandi yasobanuye impamvu uyu musirikare yakuwe ku mwanya we, ariko akazamurirwa ipeti, avuga ko ari uko asanzwe ari umuntu ufitiye akamaro rubanda kandi akaba azabikomeza nk’umusirikare.
Umuhoza Yves