Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko abarwanyi ba NRA baguye ku rugamba yari ayoboye mu myaka 1981 bagomba gufatwa kimwe n’abandi banya-Uganda bahowe Imana
Perezida Museveni yatangaje ibi ubwo yatangaga ubutumwa bw’umunsi w’Intwari muri iki Gihugu wizihijwe kuri uyu wa 09 Kamena.
Muri uyu muhango wo kwibuka abari bashyigikiye inyeshyamba za NRA bishwe n’uwari umugaba w’ingabo za Uganda mu mwaka 1981, Lt Gen Bazilio Okello, wabereye ku kibuga cya Kakolo mu murwa mukuru Kampala, wari witabiriwe n’abayoboke benshi ba NRM.
Perezida Museveni yavuze ko abo bantu bishwe na Bazilio bakwiye kwiyongera ku bahowe Imana ba Uganda na bo bakajya bazirikanwa.
Yagize ati ”Ndabasaba ko mwajya mufata aba bagabo ba NRM nk’abahowe Imana kubwa Uganda. Ntibatinye gupfa, ubwo babazwaga gutanga amakuru ku bwihisho bwa NRA. Iyi ni yo mpamvu twasanze tariki ya 09 Kamena bapfiriyeho igomba kugirwa umunsi w’intwari mu guha agaciro ubunyangamugayo bwabo.”
Tariki ya 09 Kamena mu mwaka w’ 1981, ubwo Perezida Museveni n’abo bari bafatanyije bari bamaze gutangira intambara y’ishyamba, Umugaba w’ingabo za Uganda icyo gihe, Lt Gen Bazilion Okello yagabye igitero mu gace ka Kikandwa mu Karere ka Luwero yica umunani mu bari bashyigikiye inyeshymba za NRA za Museveni nyuma yo kubabaza aho zihishe bakanga kuhavuga.
Abishwe icyo gihe banafatwa nk’intwari za Uganda ari nabo Museveni yifuza ko bajya bafatwa nk’abahowe Imana ni; Eddie Lutamaguzi,Nkangirwa Matayo, Sebastian Sentongo,Gitta,Kibuuka,Edrissa Kirumira,Sebowa na Kibirige.
RWANDATRIBUNE.COM