Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yashyizeho Guma mu Rugo mu turere twa Mubende na Kassanda, aha integuza abatuye umurwa mukuru Kampala nabo ko bishobora kubageraho mu gihe Ebola yaba ikomeje gukwirakwira mu bukana bukomeye.
Mu butumwa bwaciye kuri Televiziyo y’Igihugu, Perezida Museveni yavuze ko Ingendo zijya n’iziva mu bice bya Mubende na Kassanda zibujijwe. Yanavuze kandi ko Umukwabu wo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Ebola ashyirwa mu bikorwa(Curfew) uzajya utangira saa Moya z’Umugoroba(19h00) Ugenze saa Kumi n’Ebyiri z’Igitondo(6h00) .
Perezida Museveni atangaje izi ngamba shya zo guhangana na Ebola ,mu gihe aha muri Uganda habarurwa abagera kuri 58 bamaze kwandura iki cyorezo, muri bo 19 kikaba kimaze kubahitana.
Uduce twa Mubende,Kuyegewa , Kassanda Kagadi na Bunyangabu akaba aritwo tubarwa nk’utwibasiwe n’ubwandu bwinshi.
Museveni yanavuze ko mu murwa Mukuru Kampala hamaze kuboneka abarwayi 2 banduye Ebola2 ku buryo asaba abakora mu nzego z’Ubuzima gukora uko bashoboye ntikwirakwire hose, kuko bishobora kurangira naho hashyizwe mu bihe bidasanzwe.
Aha muri Uganda, iminsi ibaye 22 habonetse umurwayi wa Mbere wa Ebola.