Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yatangaje ko yiteguye kuva ku butegetsi amazeho imyaka 37 mu gihe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, waba umaze kuba igihugu kimwe.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Visi Perezida wa Kenya, William Ruto bafatanyije gushyira ibuye fatizo ahazubakwa uruganda rwa Dei BioPharma Ltd ruzajya rukora imiti n’inkingo, igikorwa cyabereye mu gace ka Matuga mu Karere ka Wakiso kuri uyu wa 6 Nyakanga 2021.
Visi Perezida Ruto yagejeje kuri Perezida Museveni icyifuzo cy’uko uyu muryango waba igihugu kimwe, aramushyigikira. Yagize ati: “Iryo jambo VP Ruto avuze ni ryiza…igihugu cya Afurika y’Iburasirazuba.”
Kuri Museveni, igihe kirageze ngo Afurika yigire ku mateka, yiyubake nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu gifite gahunda y’iterambere itajegajega. Yagize ati: “Afurika idahagurutse ubu ngo yigire ku mateka, byarangira mwubatse Amerika y’Abalatini muri Afurika, aho kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Perezida Museveni yabwiye Ruto kandi ko igihe uyu muryango uzaba wabaye igihugu kimwe, uzaba imeze nk’isoko y’imbaraga za rukuruzi muri Afurika.
Mu gihe isoko y’izi mbaraga (EAC nk’igihugu) izaba imaze kuboneka, ngo azava ku butegetsi, ajye korora inka ze. Yagize ati: “Mwa bantu mwe ndashaka kujya kwita ku nka zanjye. Nimukore isoko y’imbaraga za rukuruzi, mbasunikireyo, ubundi ngende, njye kwita ku nka zanjye.”
Kwihuza igahinduka igihugu kimwe, ni imwe mu ntego zikomeye EAC yihaye. Ibona ko ari bwo buryo bwayifasha kugeza abaturage mu iterambere rishimishije.