Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yavuze ko ibibazo biri muri Cabo Delgado asanga inkomoko yabyo nyamukuru iri mu burasirazuba, yemeza ko igihugu cye kizatanga umusanzu mu kubirwanya burundu bihereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi Perezida Museveni yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakauru Mark Perelman wa France 24, cyibanze ku bibazo bibangamiye umutekano w’akarere n’umubano w’igihugu cya Uganda n’ibihugu bituranye.
Muri iki kiganiro, Umunyamakuru yabajije Museveni impamvu nyamkuru yaba yarateye umubano w’igihugu cye n’u Rwanda kuzamba. Museveni mu burakari bwisnhi avuga ko adashaka kugaruka kuri iki kibazo cyane ko uyu munyamakuru ngo atari we ushinzwe kuburanisha Museveni na Perezida Kagame.
Yagize ati” Sinshaka kwinjira cyane muri ibyo kubera ko Kagame ntabwo ari hano, ntabwo uri urukiko ntabwo ndi bugusobanurire uruhande rwanjye kuri Kagame.”
Umunyamakuru Perlman yanamubajije kucyo atekereza ku kuba igihugu cye cyakohereza ingabo ze muri Cabo Delgado, ahakomeje ibikorwa byo kurwanya iterabwoba rishobora no kwimukira mu karere igihugu cye kirimo, agira ati” Ibibazo byo muri Mozambique bifite umuzi mu burasirazuba bwa Congo. Ziriya ntagondwa mubona zahoze hano kuva mu myaka 20 ishize ni naho zaherewe imyitozo.Gukemura ikibazo cyo mu majyaruguru ya Mozambique bigomba kujyana no gukemura ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo kandi twe turimo gukorana n’abayobora RD Congo ku buryo iki kibazo cyakemuka.”