Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yibutse abayobozi bo mu gihugu cye bize siyansi, maze ategeka Minisitiri ushinzwe imirimo ya Leta, Wilson Muruli Mukasa kuzamura imishahara yabo bayobozi b’ibigo by’amashuri n’ababungirije bize amasomo ya siyansi.
Ibi yabitangaje, nyuma yo kwakira ibaruwa ya Minisitiri w’Uburezi n’Imikino akaba na Madamu we, ivuga ko imishahara y’abayobozi b’amashuri bize siyansi itongerewe.
Yavuze ko iyo baruwa igaragaza ko abo bayobozi barenganyijwe kubera umwanya w’ubuyobozi barimo.
Museveni yatangiye umushinga wo kongera imishahara y’abarimu bigisha siyansi mu mwaka wa 2017, bishyirwa mu bikorwa muri 2021.
Imishahara y’abarimu bigisha siyansi basoje kaminuza yageze kuri miliyoni enye z’amashilingi ya Uganda arenga miliyoni 1,2 Frw, avuye kuri miliyoni 1.1, mu gihe abigisha mu mashuri yisumbuye bafite ‘Grade V’ bahembwa miliyoni eshatu, bavuye ku bihumbi 796 by’amashilingi ya Uganda.
Abarimu n’abayobozi bize amasomo atari aya siyansi n’abayobozi batongejwe imishahara bagaragaje ko batishimiye iki cyemezo, ko batewe ipfunwe no kuyobora abakozi bafite imishahara ikubye kabiri iyabo.
Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Abarimu bigisha Siyansi muri Uganda, Aron Mugaiga, yatangaje ko bakimara kubona imishahara y’abarimu izamuwe batekereje ko umushahara w’umuyobozi w’ishuri uzava kuri miliyoni 2,3 z’amashilingi ya Uganda ukagera kuri miliyoni 6,5, mu gihe uw’umwungirije uzava kuri miliyoni 1,7 z’amashilingi ya Uganda ukagera kuri miliyoni 4,5.
Iri huriro rigaragaza ko ryizeye ko iki cyemezo kizashyirwa mu bikorwa.
Minisitiri Ushinzwe imirimo ya Leta Muruli yabwiye Daily Monitor ko bari gukusanya ingengo y’imari izafasha kwishyura iyi mishahara mishya ariko yirinda kuvuga amafaranga nyakuri bazahabwa.
Uwineza Adeline