Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangaje ko abafite amasambu manini badashoboye guhinga bagiye kuyamburwa agahabwa abadafite aho bahinga.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere igihe hari harimo kwizizizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe abakozi, mubirori byabereye mu murwa mukuru w’Intara ya Muyinga.
Umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye yasobanuye ko afite intego yo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi mu Gihugu, bityo ko ayo masambu ataguma kubera aho ntacyo ari gukorerwamo kandi yakagombye kongera ubukungu bw’igihugu.
Yakomeje avuga ko agiye gutegura ibiganiro n’abo bantu bafite ayo masambu manini badashoboye guhinga kugira ngo barebe uburyo yahingwa akabyazwa umusaruro.
Gusa bamwe mu baturage bo mu Burundi bavuze ko ibi umukuru w’Igihugu yavuze bishobora gutera umwiryane mu baturage kuko bo ubwabo ntibumva ukuntu Leta yagaba amasambu ya bamwe kandi bizwi ko isambu y’umuntu ari we ubwe ugomba kugena icyo ayikoreramo.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM