Perezida w’U Burundi Evaritse Ndayishimiye afatanije na Minisitiri w’Intebe mushya Lt Gen Gervais Ndirakobuca bakoze amavugurura muri Guverinoma, Gen Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe ntiyayigaragaramo.
Muri iyi Guverinoma nshya iyobowe na Lt Gen Gervais Ndirakobuca,Martin Niteretse yahawe kuyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Iterambere ry’Abaturage n’Umutekano mu gihugu asimbuye Ndirakobuca wagizwe Minisitiri w’Intebe.
Alain Tribert Mutabazi wari Minisitiri w’Ingabo, Amb Albert Shingiro wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga na Audace Niyonzima wari Minisitiri w’Imari ya Leta bagumye muri izo nshingano.
Mu bandi bashyizweho, Dr Francois Habyarimana ni Minisitiri w’Uburezi,Dr Slyvie Nzeyimana ni Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sanctus Niragira yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi,Dieudonne Dukundane yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa remezo,Deo Rusengamihigo yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo,Ibrahimi Uwizeye yahawe kuyobora Minisiteri y’Ubucukuzi bwa Mine,Marie Chantal Nirembere ahabwa kuyobora Minisiteri y’Ubucuruzi.
Hari kandi Amb Ezechiel Niyibigira wahawe kuyobora Minisiteri y’Urubyiruko, Umuco ,Siporo n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,Imelde Sabushimike yahawe kuyobora Minisiteri y’Uburinganire na Madame Leocadie Ndacayisaba wahawe kuyobora Miniteri y’Itumanaho n’ikoranabuhanga.
Ivugururwa rya Guverinoma y’u Burundi ribaye mu gihe hari hamaze amasaha make, Lt Gen Ndirakobuca Gervais wagizwe Minisitiri w’Intebe akoze ihererekanyabubasha na Gen Alain Guillaume Bunyoni yasimbuye.