Martin Fayulu umunyapolitikiti utavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa DRC, yashinje Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi gushyigikira Umutwe wa M23, no kuba inyuma y’umugambi wa Balkanisation( Gucamo DRC ibice)
Mu butumwa yageneye Abanyekongo ejo kuwa 29 Ugushyingo 2022, Martin Fayulu yavuze ko ibyemezo byafatiwe mu biganiro biheruka kubera i Luanda kuwa 23 Ugushyingo 2022 byari biyobowe na Perezida Juao Laurenco wa Angola, n’ibyifuzo byagaragajwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi mu biganiro bya Nayirobi kuwa 28 Ugushyingo 2022, ari ikimenyetso cy’ uko uyu muyobozi mukuru w’igihugu cy’u Burundi, ashigikiye Umutwe wa M23, no kuba inyuma y’umugambi wo gucamo DRC ibice( Balkanisation).
Akomeza avuga ko muri ibyo byemezo,harimo ibisaba umutwe wa M23 kuva mu bice wigaruriye, ugasubira mu birindiro byawo biherereye mu gace ka Sabyinyo n’ubwo kugeza ubu umutwe wa M23 utarabishyira mu bikorwa, ariko ko Abanyekongo bagomba kubyitondera no kubirwanya bivuye inyuma.
Martin Fayulu ,akomeza avuga ko ibyo byemezo byambura Leta ya DRC ubusugire bwayo no gupfobya Abayobozi ba DRC, mu rwego rwo gukomeza gushyigikira umutwe wa M23 no gushyira mu bikorwa umugambi wa Balkanisation ,bikozwe n’Abayobozi b’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari bose uko bakabaye.
Martin Fayulu ,avuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi n’abandi bayobobi bo mu karere, bemeje ko ibice M23 izavamo bizajya mu bugenzuzi bw’ingabo z’amahanga zirimo iza Uganda, u Burundi, Kenya,MONUSCO yongeraho n’u Rwanda n’ubwo rwo rutemerewe koherezayo izo ngabo, ngo bisobanuye ko izi Teritwari zitazongera kubarizwa mu bugenzuzi bwa Leta ya DRC, no kuba iki gihugu kizaba gitakaje ubusugire bwa bimwe mu bice byacyo
Ashinja Perezida Evariste Ndayishimiye nk’umwe mu bayobozi bari bayoboye ibyo biganiro akaba ari nawe Muyobozi w’umuryango wa EAC, gushyigikira uwo mwanzuro ndetse ko ari ikimenyetso cy’uko afatanyije n’Abayobozi b’ibihugu byo mu Karere gushyigikira umutwe wa M23 no gushyira mu bikorwa umugambi wo gucamo DRC ibice( Balkanisation).
Yagize ati:” ibyemezo byafatiwe i Luanda kuwa 23 Ugushyingo 2022 biyobowe na Perezida Juao Laurenco, n’ibyifuzo byagaragajwe na Perezida Evariste Ndayishimiye kuwa 28 Ugushyingo 2022 mu biganiro bya Niyirobi, akaba ari nawe uyoboye EAC , ni ikimenyetso cy’uko Perezida Evariste Ndayishimiye ari gukorana n’abandi bayobozi b’ibihugu byo mu Karere, mu gushigikira umutwe wa M23 no gushyira mu bikorwa umugambi wa Balkanisation.”
Martin Fayulu, yateguje Abanyekongo ko Teritwari ya Rutshuru n’ibindi bice bigize teritwari ya Nyiragongo na Masisi, bishobora kutazongera kujya mu bugenzuzi bwa DRC ahubwo ko bizakomeza kugenzurwa n’umutwe wa M23, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umugambi wa Balkanisation maze abasaba guhaguruka bakabirwanya bivuye inyuma.
Si Ubwambere Martin Fayulu ashinja Abayobozi b’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari kuba inyuma w’umugambi wo gucamo DRC ibice, kuko aheruka no gushyinja Perezida Tshisekedi wa DRC ubugambanyi no gukorana n’u Rwanda na Uganda mu gushyira mu bikorwa uwo mugambi.
Ku rundi ruhande ariko, Martin Fayulu yakunze kunengwa n’abatari bake bamushinja ubuhezanguni n’urwango rukomeye agaragaza ko afitiye Abanyarwanda n’Abagande, bituma ahora abashyira mu majwi kuba inyuma y’ibibazo by’umutekano muke ubarizwa mu Burasirazuba bwa DRC ,n’ubwo kenshi nta bimenyetso bifatika ajya agaragaza.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Uyu Fayulu nawe yataye umutwe! Sindabona umuntu ufite urwango nka Fayulu! Agize amahirwe akaba President nta gihugu na kimwe cyabana na RDC.
Fayulu nasanze ari Twagiramungu alias Rukokoma batekereza kimwe