Perezida wa Repubulika y’u Burundi yibasiye umukuru w’ishyirahamwe OLUCOME Gabliel Rufyiri amushinja ubunebwe no kutagira icyo akora ngo afatanye n’abandi barundi bose mukurwanya inzara, ahubwo agakomeza kwiyicarira I Bujumbura mu mujyi.
Umukuru w’igihugu yahise avuga ko uyu mugabo Rufyiri ntabitekerezo bizima agira kuko n’ibyo yagiraga byamaze kubora.
Ibi yabigarutseho ubwo yar’imbere y’imbaga nyamwinshi y’urubyiruko yari yahuriye mu nama yabereye muku murwa mukuru w’intara ya Gitega mu cyumweru gishize
Iri shyirahamwe OLUCOME rishinzwe kurwanya Ruswa, yashinjwe n’umukuru w’igihugu kuvugira mu biro ariko ntiyigere narimwe amanuka ngo ajye aho ibibazo biherereye, ahubwo agakomeza yiyicariye mu mujyi.
Yongeye ho ko batakagombye kuvuga ngo mu manure ibiciro biyicariye ngo bategereze ko uwahinze azana ibyo yejeje ku isoko hanyuma ugahita utangira kumubwira ngo gabanya ibiciro kandi utazi uko bivuna, wowe ngo ntiwahinga na Duke.
Yongeyeho ati “ ni byari bikwiriye ko umukozi wa Leta yicara hariya mu biro ngo atangire kuvuga ngo abahinzi bagabanye ibiciro by’ibiribwa, ahubwo nabo bagomba gukura amaboko mu mufuka bagakora kuko byavuzwe n’abasokuruza ngo udakora nta karye, kandi kwiyicarira badakora byatuma inzara irushaho gukara.
Perezida yasabye abakozi ba Leta gukura amaboko mu mifuka bagakora aho kwirirwa bavuga ngo hagabanywe ibiciro by’ibiryo.
Umuhoza Yves