Kuri uyu wa 12 Nyakanga 2021, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yageze i Kinshasa aho agiye kubonana n’umukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi.
Akigera ku kibuga cy’indege cya Kinshasa yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Sama Lukonde. Ni urzunduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu.
Itangazo ry’ ibiro by’ umukuru w’ igihugu cy’ u Burundi riragira riti: Perezida w’ igihugu cy’ u Burundi nyakwubahwa Evariste Ndayishimiye yageze i Kinshasa, umurwa mukuru w’ igihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021, mu ruzinduko rw’ akazi ruzarangira kuwa 14 Nyakanga 2021. Perezida Evariste Ndayishimiye yahawe ubutumire na mugenzi we wa Congo Kinshasa, Felix Antoine Tshisekedi.
Uru ruzinduko rukaba rugamije gushyira mu bukorwa ubushake bw’ aba bayobozi bombi bwo guteza imbere mibanire myiza muri ibi bihugu byombi bituranyi, nk’ uko bikomeza kugaragazwa n’ ibiro by’ umukuru w’ igihugu cy’ u Burundi.
Uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye ruje rukurikiye urwo Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga akaba n’ umuvugizi mukuru wa leta y’u Burundi Albert Shingiro yagiriye muri Congo Kinshasa aho yabonaniye na Perezida Tshisekedi mu mujyi wa Goma.