Mu nama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC yabereye ku kicaro cy’uyu muryango i Arusha muri Tanzania , u Burundi bwahawe inkoni y’ubushumba mu gihe cy’umwaka wose.
Mu muhango w’Ihererekanyabuhasha hagati ya Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta wari umuyobozi w’uyu muryango n’Umuyobozi wayo mushya Perezida w’u Burundi Evaritse Ndayishimiye , Perezida Ndayishimiye yemeje ko ahaye ikaze igihugu cya Somalia cyatangiye ubusabe bwo kwinjira ,muri uyu muryango gusa bukaba ari ubusabe butaremerwa.
Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud yatanze ubusabe ko igihugu cye cyakwinjizwa muri uyu muryango . Ndayishimiye yavuze ko kwihuza kwa Somalia na EAC ari ibya gaciro kuri uyu muryango anemeza ko amuhaye ikaze muri uyu muryango.
Ibi bisobanuye ko n’ubwo Somalia itaremerwa kuba umunyamuryango wa EAC ifite amahirwe menshi nk’uko bigaragararira mu jambo ry’umuyobozi wayo mushya.
Somalia niramuka yemejwe, izaba ibaye umunyamuryango wa 8 wa EAC, ikaba izaza ikurikiye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, u Rwanda, Uganda, Kenya ,Tanzania na Repubulika ya Sudani y’Epfo bisanzwe muri uyu muryango.