Guverinoma y’u Burundi yemeje umwanzuro wo kwimura abaturage batuye hafi y’Ingoro y’umukuru w’Igihugu itanga impamvu ivuga ko ari mu rwego rwo gukaza umutekano wayo.
Uyu mwanzuro byatangajwe ko wafatiwe mu nama yahuje Abaminisitiri kuwa 31 Kanama 2022, iyobowe n’Umukuru w’Igihugu Evariste Ndayishimiye.
Abaturage bagomba kwimurwa, bivugwa ko bagizwe n’imiryango 200 ituye mu midududu 2 yo mu Gashingano, ho muri Komini ya Bujumbura.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi unafite ibidukikije mu nshingano ze, yasobanuriye Inama y’Abaminisitiri ko abaturage bazimurwa ku ikubitiro ari abatuye kuri Hegitari 200, nyuma ngo uyu mushinga ushobora kongerwaho izinzi hegitari 334 zose zikikije ibiro by’umukuru w’Igihugu.
Uyu mushinga uhawe imbaraga mu gihe mu Burundi hakomeje kuvugwa umwuka mubi hagati ya Minisitiri w’Intebe Alain Guillaume Bunyoni na Perezida Evariste Ndayishimiye.
Perezida Ndayishimiye we ubwe , aherutse gutangaza ko hari abo yise” Ibihangange” barimo gucura umugambi wo kumuhirika ku butegetse, ndetse anabaha gasopo ko yakora igishoboka cyose ngo aburizemo uwo mugambi wabo, kabone nubwo byamusaba kurwana nabo mu rugamba rwapfiramo bamwe.