Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasesekaye i Nairobi ahateranira inama y’Abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yiga ku mutekano w’Akarere muri rusange.
Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya [Perezida w’u Burundi (Ntare House) ryabyemeje , Perezida w’u Burunsi byashidikanywaga ko adashobora kwitabira ubutumire bwa Perezida wa Kenya unasanzwe ayoboye umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba yageze i Nairobi aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Kenya.
Abasesenguzi bemeza ko iyi nama iri bugaruke ,ku bibazo by’umutekano w’akarere , aho by’umwihariko iri bwibande ku burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yabaye indiri y’imitwe ihungabanya umutekano w’akarere muri rusange, aho hakorera imitwe irwanya leta z’ibihugu nka ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda, FLN , FDLR na RUD Urunana irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda na FNL na RED Tabara irwanya ubutegetsi bw’u Burundi.