Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yemeje ku mugaragaro amakuru amaze iminsi avugwa ko yahagaritse abajyanama be mu gihe cy’icyumweru abaziza kutubahiriza amasaha yagenwe yo kugera ku kazi.
Perezida Evaritse Ndayishimiye yabivugiye mu nama yamuhuje n’urubyiruko kuri Stade yitiriwe Prince Louis Rwagasore i Bujumbura.
Muri iki kiganiro cyibanze ahanini mu gukangurira uru rubyiruko gukunda no kwihangira imirimo, yanahishuye ko bamwe mu bajyanama be bahagaritswe mu gihe cy’iminsi 7 nyuma yo kwitwara nabi no kutubahiriza amasaha yahgenwe yo kugera ku kazi.Yagize ati: “Njyewe narababwiye nti rero ko mwantanye akazi ndi umwe, umunsi umunsi mwahembwe tuzagabana umushahara”
Perezida Ndayishimiye avuga ko we ubwe yafunze ibiro umunani akabika imfunguzo zabyo nyuma yo guhagarika ababikoreragamo.Ndayishimiye akomeza avuga ko yabibabwiye kenshi bakabyita imikino, abandi bakabifata nk’ikiruhuko abahaye mu buryo budateganijwe
Ndayishimiye yavuze ko abo yahaye iki gihano bose, igihe cyo guhembwa nikigera bazahabwa igice cy’umushara, abakuweho yose ayafashije abaturage bakennye.
Perezida Ndayishimiye yakunze kumvikana anenga bakwe mubo bayoborana , aho avuga ko bari mu batuma ubukungu n’iterambere ry’igihugu ritiyongera.