Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakoze impinduka muri Guverinoma y’igihugu cye zasize avanye mu mirimo ba Minisitiri bane, abasimbuza abandi.
Iteka rya Perezida Ndayishimiye ryo kuri uyu wa mbere kuwa 2 Ukwakira 2023, ryirukanye sylivie Nzeyimana wari Minisitiri w’ubuzima asimburwa n’uwitwa Lyduine Baradahana
Undi wakuwe mu mirimo ye ni Sanctus Niragira wari Minisitiri w’ibidukikije, ubuhinzi ndetse n’ubworozi yasimbuwe na Prosper Dodiko
Perezida Evariste Ndayishimiye yanirukanye Deo Rusengwamihigo wari Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, amusimbuza Venuste Muyabaga
Ezechiel Nibigira yasimbuwe na Gervais Abayeho wagizwe Minisitiri Ushinzwe ukwishyira hamwe kw’Akarere ka Afurika y’iburasirazuba ( EAC), urubyiruko, umuco na Siporo.
Perezida Ndayishimiye akoze izi mpinduka nyuma y’igihe gito yari yikanze ko yari agiye gukorerwa coup d’Etat, ubwo yari m’uruzinduko rw’akazi yari amaze igihe kitageze ku cyumeru.
Uwineza Adeline