Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasabye abayoboke b’ishyaka rye CNDD FDD kurekeraho ibikorwa by’itotezwa bakorera abaturage b’iki gihugu bataribarizwamo aho bakunze gufungwa, gukubitwa no kwicwa,ibikorwa akenshi bikorwa n’Imbonerakure.
Ibi Perezida Ndayishimiye yabitangaje mu masengesho y’iminsi 3 yateguwe n’ishyaka rye CNDD FDD mu murwa mukuru w’iki gihugu ,Gitega.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko igihe kigeze ngo ibikorwa byo kuvangura Abarundi bihagarare. Yaboneyeho gusaba abarwanashyaka b’ishyaka rye ar i naryo riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi kurekeraho ibikorwa byo gutoteza abaturage bababziza kuba batari muri CNDD.
Perezida Ndayishimiye yagize ati” Abaturage bacu bafite byinshi bibugarije nk’ubukene n’ibindi. Ntibikwiye ko murenga kuri ibi byose byugarije abaturage ngo mugerekeho kubatoteza”
Musenyeri mukuru wa Diyosezi ya Gitega Simon Ntamwana wari uyoboye aya masengesho, yasabye Perezida Ndayishimiye guhagurukira akarengane na Ruswa mu miyoborere y’u Burundi, Ndetse anamwibutsa ko ubusumbune mu gutanga akazi bishobora kuba bimwe mu byatera abaturage umwiryane bityo bakaba bakumva ko kurenganya bagenzi babontacyo bitwaye.
Mu Burundi Abayoboke ba CNDD-FDD bakunze gushyirwa mu majwi aho ku isonga haza ibikorwa bikorwa n’urubyiruko rw’Imbonerakure rugira uruhare mu kurenganya abaturage no kubiba ubwoba mu baturage.
Aha mu Burundi kandi hakunze kuvugwa ishimutwa n’ifungwa rya hato na hato ku baturage babarizwa mu yandi mashyaka atari CNDD FDD.