Imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye irimo RED Tabara na ADF yombi ifite ibirindiro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC),Perezida wa Repubulika y’u Burundi yahamagariye amahanga guhagurukira iyo mitwe ibangamira umutekano w’Akarere.
Ubu busabe yabutangiye mu ijambo rya mbere yagejeje ku bitabiriye inama y’inteko Rusange y’umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika saa tatu z’Ijoro zo kuri uyu wa 23 Nzeri 2021.
Yagize ati:’’Twugarijwe n’ibikorwa by’iterabwoba mu karere kacu , bikorwa n’imitwe irimo ADF NA RED Tabara ifite ibirindiro mu burasirazuba bwa RDC ,yinjizamo urubyiruko rudafite akazi rukica nabi abaturage b’inzirakarengane.’’
Perezida Ndayishimiye yavuze ko yizera ko ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro nk’iyi bitabangamira akarere gusa ,ko ingaruka zabyo zigera ku kiremwamuntu cyose muri rusange ikaba ariyo mpamvu Nyamukuru ashingiraho ahamagarira amahanga ubufatanye mu kuyirwanya.
Abasesenguzi mu bya politike bavugako Perezida Ndayishimiye yirengagije nkana ikibazo cy’umutwe wa FLN umaze igihe uhungabanya umutekano w’uRwanda ukaba ufite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira rihana imbibi n’uRwanda ,ukaba warakunze kwibasira ibikorwa by’abaturage ndetse nabawushinze aribo NSABIMANA Callixte Sankara wari umuvugizi wawo akaba yarabyemereye mu butabera bw’uRwanda akanabisabira imbabazi.
Uwineza Adeline