Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda avuga ko arirwo nyiribayazana w’ibibazo byose biri mu karere, mu gihe byavugwa ko ari mu biganiro n’abategetsi b’u Rwanda mu byo kugarura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ku cyumweru gishyize nibwo perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashyize ibirego ku Rwanda, ni mu gihe yari yitabiriye amasengesho y’itorero rya Eglise Vision de Jesus Krist.
Muri aya masengesho Ndayishimiye yumvikanye ari kubwira abakristo ko mbere y’umwaka wa 1959 nta kibazo cy’ivangura rishingiye kumoko ryabaga mu Burundi, kandi ko iki gihugu kitigeze gihura n’iryo vangura, ariko ko iki gihugu cyaje kubamo ubwicanyi bushingiye ku moko bitewe n’u Rwanda.
Yagize ati: “Mu Burundi mbere ya 1959 nta kibazo twari dufite. Abazungu bari baragerageje kuducamo ibice kugeza ubwo mu 1975 bashyiraho itegeko rikumira Abahutu, ariko biranga kubera ko hari hakiriho umwami w’Abarundi . Ni we wungaga ubumwe abo Barundi, n’ubwo abazungu bari gukora iki ntibyari gukunda.”
Ndayishimiye avuga kandi ubu bumwe bwakomeje mu gihe cy’ubutegetsi bw’igikomangoma Louis Rwagosore wabaye minisitiri w’intebe wa kabiri w’u Burundi; ariko ngo ishyano riza kugwa nyuma ya 1959 bigizwemo uruhare n’u Rwanda.”
Yagize ati: “Nyuma ya 1959 ni bwo ishyano ryaguye. Ryaguye gute? Aho hakurya mu Rwanda badukanye Abahutu n’Abatutsi baricana . Abatutsi bahunze bahungira i Burundi kiba kirabyutse hano mu gihugu cyacu. Abanyarwanda bavuye hariya baje kwanduza Abarundi, Abarundi twanduzwa n’ikibazo kandi mbere twari umwe . Amacakubiri yagiye kujya mu ngiro nyuma ya 1959. Abazungu bari baragerageje biranga, nyamara mu Rwanda byari byarakunze.”
Ndayishimiye yanagaragaje ko mbere y’umwaka wa 1996 Abanye-Congo na bo bari bunze ubumwe, gusa birangira na bo batangiye gucikamo ibice na bwo bigizwemo uruhare n’u Rwanda.
Yagize ati: “Muri Kivu y’Epfo bose bari baremeye gushyira intwaro hasi baravuga bati turashaka umutekano wa twese. Umubembe agire umutekano n’Umunyamulenge agire umutekano, icyo kibazo rero cyagiye kuza mu 1996. Cyari kibazo kivuye he? Murumva mu Burundi twakizaniwe mu 1959 bivuye ku byabaye mu Rwanda, Abanye-Congo na bo bakizaniwe nyuma ya 1996 biturutse ku byabaye mu Rwanda. None u Rwanda, ibi bihugu byacu bijye bibona amabi yose ko yavuye mu Rwanda.”
Muri iki kiganiro, perezida w’u Burundi yahise aha gasopo u Rwanda, arusaba kumenya ibibazo byarwo aho kwinjira mu by’igihugu cyabandi, ngo kuko mu Burundi nta muhutu cyangwa Umututsi uhaba.
Uyu mugabo yongeye kuzana ibi bibazo, aho yagaragaje u Rwanda nkanyiribayazana w’ibibazo byose akarere gafite mu gihe umubano w’ibihugu byombi byavugwa ko waba ugiye kugarukamo amahoro.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yari aheruka kuvuga ko hari icyizere ko u Rwanda n’u Burundi bishobora kwiyunga.
Aho yagize ati: “Babandi badukoronije, u Rwanda, u Burundi na RDC barabanje bashyira hamwe ibyo bihugu, rero ibyo byombi birarwanya u Rwanda. Ariko ibyo biragenda bijya ku ruhande bisobanuka. Sinshaka kubitindaho turagenda dushaka kubana neza na bamwe muri abo babiri mvuze.”
Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda nawe, Olivier Nduhungirehe mu cyumweru gishize, abinyujije kuri x, yatangaje ko u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira yo guhagarika ubushamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi.
Hagataho ibyavuzwe na perezida Ndayishimiye biteye impungenge z’uko bishobora kongera kuzambya ibintu.