Ibinyamakuru byo mu gihugu cya Mozambique byatangaje ko kuwa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021 Perezida w’iki gihugu Philip Nyusi yasuye u Rwanda mu ibanga aho yaganiriye na Perezida Kagame ku bibazo by’iterabwoba bikomeje kugaragara mu gihugu cye.
Agaruka kubyo yaganiriye na mugenzi we W’u Rwanda Paul Kagame. Perezida Philip Nyusi yavuze ko baganiriye ku mutekano muke ukomeje guterwa n’abarwanyi bagendera kumatwara akaze ya Islam muri Mozambique cyane ko ngo asanga u Rwanda rufite inararibonye mu guhangana na bene iyi mitwe nkuko rwabigaragarije muri Repubulika ya Centrafrique.
Yagize ati:”Twaganiriye ku bunararibonye bw’u Rwanda mu guhangana n’iterabwoba n’imitwe y’inyeshyamba nkuko rwagaragaje ko rufite ubushobozi budasanzwe muri ibi bikorwa .Muri Centrafrique Ingabo z’u Rwanda zafashije cyane Ingabo z’umuryango wabibumbye. Twagiyeyo rero kugirango badusangize ku bunararibonye bwabo”.
Perezida Nyusi kandi yavuze ko yasabye Perezida Kagame ubufasha , aho avuga ko igihe cyose ubufasha butabangamira abaturage ba Mozambique nta kibazo yiteguye kubwakira.
Uru ruzinduko rwa Perezida Nyusi ntirwigeze rutangazwa ku mugaragaro na Guverinoma y’u Rwanda .