Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Sénégal aho yagiye kwifatanya na mugenzi w’icyo gihugu, Macky Sall, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Stade y’i Dakar ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 50.
Iyi Stade iri ku rwego rwo hejuru, izajya yakira imikino y’umupira w’amaguru ndetse ikaba yari iherutswe gusurwa na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Mimosa, ndetse amakuru akavuga ko u Rwanda rufite gahunda yo kuvugurura Stade Amahoro ikagirwa nka Stade y’i Dakar.
Perezida Kagame kandi yakiriwe na Macky Sall nyuma y’uko aba bayobozi bombi bari bakubutse ku Mugabane w’u Burayi, mbere y’uko ibihugu byakira ikoranabuhanga rya BioNTecher rizifashishwa mu gukorera inkingo zirimo iza Covid-19 ku Mugabane wa Afurika.
Umushinga wo kwagura Stade Amahoro uzubakwa na sosiyete y’Abanya-Turikiya, SUMMA JV, yubatse Kigali Arena na Stade y’i Diamniadio muri Sénégal.
Iyi Stade y’i Dakar iherutse gusurwa na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, muri iki cyumweru .
UWINEZA Adeline