Perezida Paul Kagame ati:Abarwanya u Rwanda bafite amaso areba ariko ntibabona, bafite amatwi ariko ntibumva
Ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangizaga inama y’umushyikirano ku nshuro ya 17 yavuze ko abahungabanya umutekano w’u Rwanda bafite amatwi ariko ntibumve,bakaba bagira amaso ntibabone, ku bakunda gusoma Bibiliya ni amagambo aboneka mu byanditswe bitagatifu muri Zaburi 115,5-7,no mu gitabo cy’Umuhanuzi Yesaya 6.9-11
Yakomeje agira ati: kuko bakanguriwe kenshi gutaha ku neza ariko bakabyanga, akavuga ko igisigaye aruko bagiye kubona ibyo bagiye bababwira.
Avuga ko bafite amaso ntibabone, amatwi ntibumve. Ati”Uko twagiye tubibabwira ni ko bizagenda, ku bataragira amahirwe yo gufatwa nibo baba bahisemo aho bajya kandi aho bahisemo kujya bazahabona”.
Kuva mu myaka ishize, umutwe wavugwaga cyane wari FDLR kuva mu myaka ya 2000, aho washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Habanje gushingwa RDR, haza ALIR 1 na ALIR 2, nyuma yo kuba FDLR baza gutandukana havuka CNRD na RUD-Urunana.
Magingo aya FDLR na RUD Urunana ni imitwe ikomeje kubangamira umutekano w’u Rwanda, n’ubwo n’ayo itorohewe muri uyu mwaka urimo kugana ku musozo.
Umwaka ushize waranzwe n’ibitero binyuranye byagiye byigambwa n’umutwe wa FLN, wari ufite Nsabimana Callixte wiyise Sankara, nk’umuvugizi wawo.
Muri Nyakanga 2018 abantu bitwaje intwaro bateye abaturage mu Murenge wa Nyabimata babasahura amatungo, ibiribwa, imyenda n’amafaranga.
Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018 nabwo abantu bitwaje imbunda, bishe barashe abantu babiri muri Nyaruguru, bakomeretsa batandatu barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent, batwika n’imodoka ye na moto y’umuturage.
Muri Nzeri 2019 nibwo Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, zemeje ko zishe Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga umutwe wa FDLR, yicirwa mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nyuma y’iminsi mike, nibwo FARDC, binyuze mu bikorwa byiswe ‘Sokola 2’ yeretse itangazamakuru bane mu barwanyi ba FDLR, bahoze ari abarinzi ba Gen Mudacumura.
Mudacumura yahoze mu Ngabo z’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye mu mutwe w’abarindaga Perezida Juvenal Habyarimana ndetse yari umuyobozi wungirije wawo.
Umutwe wa P5 umaze igihe ufite ibirindiro mu mashyamba ya RDC, ni umwe mu itarahiriwe n’imigambi yo gutera u Rwanda, nyuma yo gushingwa n’ihuriro ry’amashyaka atanu ariyo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri ya Bernard Ntaganda, maze uragizwa Kayumba Nyamwasa.
Uyu mutwe Kayumba aheruka kuwusaba kuvana abarwanyi bawo muri Kivu y’Amajyepfo ngo wegere umupaka wa Uganda aho bivugwa ko wari wizeye guhabwa inkunga ifatika kurusha izo wahabwaga uri hafi y’u Burundi, ariko inzira ntiyabwira umugenzi.
Ku wa 19 Mata ngo nibwo bimutse, bageze Kalehe bahura n’umutwe wa MRCD uyoborwa na Gen Irategeka, bababwira ko ngo bo batangiye akazi muri Nyungwe.
Ibyaje kubabaho byabazwa Mudasiru na bagenzi be,cyangwa abarwanyi ba RUD URUNANA bateye ari 43 hagasubiraho abantu 5,abandi bakicwa abandi bagafatwa.
Uwimana Joselyne