Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, umufana ukomeye w’ikipe ya Arsenal yo mu bwongereza, yababajwe cyane n’insinzwi iyi kipe yagize ubwo yatsindwaga n’ikipe ivuye mu cyiciro cya 2.
Kuri uyu wa gatanu nibwo Arsenal yatangiye imikino yayo muri shampiyona y’Ubwongereza Premier League, aho yatsinzwe na Brentford ibitego bibiri ku busa. Insinzwi yatumye abayikurikiranira hafi barimo n’umukuru w’igihugu bagira icyo batangaza. Umufana ukomeye cyane w’iyi kipe y’abarashi b’i Londres, Perezida Kagame yagaragaje ibyiyumviro bye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Umukuru w’igihugu abinyujije ku rubuga rwa twitter yagize ati: “Iki?? Ni umupira w’amaguru, ni insinzwi ya Arsenal imbere ya Brentford. Brentford yari ikwiriye gutsinda kandi yabikoze. Gusa ntabwo Arsenal n’abafana bayo baberewe no kumenyera ibihe nk’ibi, oya!!! Ndavuga ibi nk’umwe mu bafana bakomeye b’Arsenal. Impinduka ziri gutinda kugera mu ikipe yacu.”
Yakomeje agira ati: “Ntabwo tugomba kwihanganira no kwakira aka gahinda. Ikipe igomba gutezwa imbere hagambiriwe insinzi, insinzi, insinzi. Naho insinzwi… ntabwo abantu bagomba kuyitegura! Ndizera ntashidikanya ko twese tuzi abo twashyiraho uyu mutwaro ku ntugu. Ndizera ko nabo biyizi kandi babizi ko hari igihe bazabyemera.”
Arsenal iritegura guhura na Chelsea ku munsi wa kabiri wa shampiyona, naho kuwa gatatu igahura na Manchester City, amakipe akomeye muri iyi minsi, ibi bikaba bidatanga icyizere ko iyi kipe yahanagura amarira iri guteza abayikunda barimo perezida w’u Rwanda, nyakwubahwa Kagame Paul.
Denny Mugisha