Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na mugenzi we Yoweri Museveni Kaguta na Felix Tshisekedi wa RDC bagiye guhurira mu nama y’igitaraganya muri Angora ku butumire bwa Joao Lourenco Perezida wa Angola.
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 12 Nyakanga 2019 hari inama ikomeye cyane muri Angola mu murwa mukuru Luanda niho hari bubere iyi nama irigwa ku bintu bikuru harimo umutekano wo mu karere ibyo bihugu bihereremo cyane cyane harebwa ku mubano utameze neza hagati y’u Rwanda na Uganda.
Iyi nama ije nyuma y’uko Perezida w’igihugu cya Uganda aherutse kwohereza ibaruwa yazanwe na Sam Gutesa akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga bwa Uganda akaba, yarageze mu Rwanda mbere y’umunsi umwe u Rwanda rurizihisha umunsi wo kwibohora, akaba yarabonanye na Prezida Paul Kagame ndetse nawe akaba yaramuhaye iyo ashyira Perezida mugenzi we wa Uganda, gusa ibyari bikubiye muri iyi baruwa bikaba byaragijwe ibanga.
Iyi nama rero ikaba ije itegerejwe na benshi dore ko yanitabiwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi haganirwa ku kibazo cy’umutekano mu karere ibi bihugu biherereyemo. Iby’iyi nama bikaba byatangajwe na minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angora abicishije kuri twitter ko ingingo z’ingenzi zigizirwa muri iyi nama ari umutekano ndetse n’ibibazo byo mu karere, iyi nama yateguwe mu gihe umubano uri hagati y’u Rwanda na RDC wifashe neza ku butegetsi bwa Tshisekedi ariko ukaba utameze neza hagati ya Uganda n’u Rwanda, aho kuva muri 2017 u Rwanda rwashinjaga Uganda gushimuta no guta muri yombi abanyarwanda batemberera ndetse banakorera ubucuruzi muri Uganda ndetse abagera ku gihumbi bakaba bamaze gutanga ubuhamya bw’iyica rubozo bakorewe mbere yo kwirukanwa muri Uganda, uganda kandi igakomeza ishinjwa kuba indiri y’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda ndetse ikaba n’icyanzu cyho iyo mitwe itorezwa ikanahabwa ubundi bufasha bugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Muri Kamena uyu mwaka, ingabo za FRDC zikaba zarafashe umwanzuro wo gucana umuriro ku mitwe yose ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyane cyane mu intara ya Ituri, aho bashegeshe bikomeye abarwanyi bacyishwe P5 ndetse n’abandi baharwanira harimo n’ingabo za Kayumba Nyamwasa. ibi bitero bikomeye byiswe tempete de l’Ituri bikaba byaratangijwe taliki ya 21 Kamena uyu mwaka bikaba bigamije kwirukan imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC.
Iyi nama rero irahuza aba bakuru b’ibi bihugu ikaba irigirwamo ibi bibazo byose by’uyu mutekano wo mu karere ndetse n’umubano uri hagati ya Uganda n’u Rwanda doreko ibihugu byose binahuriye mu muryango mpuzamahanga w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari wiswe ICGLR( International Conference on the Great Lakes Region).