Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi i New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yagiranye ibiganiro bigamije guteza imbere no gutsura umubano hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu.
Iyi nama yabereye muri Leta zunze ubumwe z’amerika ahari kubera Inteko Rusange ya Loni, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda rero yahuye n’aba bakuru b’ibihugu na za Guverinoma, aba bahuye na Perezida Paul Kagame barimo Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, GiorgiaMeloni, Minisitiri w’Intebe wa Barbados, miaamormottley na Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi.
Ibiganiro umukuru w’igihugu yagiranye n’aba bose byibanze ku guteza imbere umubano n’ubufatanye ibi bihugu bifitanye n’u Rwanda mu nzego zinyiranye.
Umukuru w’igihugu ari mu Leta zunze Ubumwe z’Amerika aho yitabiriye inama ya 78 y’umuryango w’abibumbye iri kubera muri iki gihugu.
Umuhoza Yves