Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yatanze ubutumwa bw’ishimwe kuri Perezida mushya wa Senegal Bissirou Diomoyo Faye.
Paul Kagame w’u Rwanda, yagize ati: “Nishimiye byimazeyo intsinzi ya Bassirou Diomoyo Faye, ku bwo gutorwa nka perezida wa Senegal. Intsinzi yawe ni ubuhamya nyakuri bw’i cyizere cy’abaturage ba Senegal, kandi na bo ndabashimira kuko bakoze amatora mu mahoro.”
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yanashimangiye ko azakomeza guharanira ko ibihugu byombi, u Rwanda na Senegal bikomeza kubana neza. Ati: “Niteguye kurushaho kwimakaza umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi.”
Ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 26/03/2024, n’ibwo byatangajwe ko Diomoyo Faye uva mu ishyaka rya PASTEF, yatsindiye kuyobora igihugu cya Senegal ku majwi 53,7%, asimbuye Macky Sall wabaye Perezida wiki gihugu kuva mu mwaka w ‘2012, kugeza kuri ay’amatora, agajeje bwana Diomoyo Faye ku butegetsi.
Hashize imyaka isaga 10 ambasade ya Senegal ifunguye mu Rwanda, Ibi bihugu byombi bikaba kandi bifatanye amasezerano arimo n‘ubufutanye mu by’umuco kuva mu mwaka w ‘1975, ay’u butwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kungenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufanye ari hagati y’u rwego rw’i gihugu rw’itangaza makuru (RBA) na Radio Television Senegalese.
Bikaba bizwi kandi ko Sosiyete ya RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukoresha icyerekezo cya Kigali -Dakar, aho ikorera ingendo ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru, ku masezerano bagiranye yo muri 2017.
Rwandatribune.com