Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyitwa Battlegrounds cyabaye hifashishijwe imbuga nkoranyambaga yagiranye na Herbert Raymond McMaster wahoze ari Umujyanama mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’Umutekano ku ngoma ya Trump hagati ya 2017 na 2018.
McMaster w’imyaka 58 yabaye mu gisirikare cya Amerika igihe kinini gusa ubu yagiye mu kiruhuko afite ipeti rya Lieutenant General.
Ikiganiro cye na Perezida Kagame cyari mu mujyo w’ibyitwa “Battlegrounds” aho cyabaga ku nshuro ya munani. Gitumirwamo abayobozi bo mu bihugu bitandukanye ku Isi, bagatanga ibitekerezo byabo ku bibazo n’amahirwe ashingiye kuri Politiki Mpuzamahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni ikiganiro McMaster agirana n’abayobozi bakomeye mu ruhando mpuzamahanga kugira ngo Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bumve uburyo imikoranire y’ahahise yagenze n’iy’ubu uko yifashe mu guharanira iterambere ry’ahazaza.
Perezida Kagame ku kibazo cy’ u Rwanda na Uganda, yagize ati: “(…) Ibibazo hagati y’ u Rwanda na Uganda byari bimaze igihe. Ubu byamenyekanye kubera ko twabishyize hanze ubwo twatangiraga kubivugaho. Ubusanzwe byariho gusa Angola, Uganda, DRC natwe u Rwanda twizeye ko tuzabikemura kuko twatangiye kubivugaho mu ruhame. Twaricaye tubiganiraho, habaye ibiganiro bitandukanye kandi twizeye ko bizakemuka. Ntabwo ndibubitindeho cyane.”
U Rwanda na Uganda bizwi ko hashize imyaka isaga ibiri batarebana neza. Buri ruhande rushinja urundi kuruhungabanyiriza umutekano n’ubwo ntawemera ibyo ashinjwa.
Uganda ivuga ko u Rwanda ruyoherezamo intasi, ibyaha ruhakana mu gihe rushinja Uganda rukorana na bamwe mu bashaka kuruhungabanyiriza umutekano.
Buri gihugu cyafashe ingamba ko nta muturage wacyo wemerewe kujya mu kindi gusa hari ibiganiro byagiye bihuza impande zombi zibifashijwemo na Angola na DRC mu nama zagiye zibera i Luanda, mu Rwanda na Kampala.
Abaturage ku mpande zombi bakomeje kugaragaza ko ubuhahirane bwahazahariye bityo ko abayobozi bakemura iki kibazo kiri hagati y’ibihugu ubusanzwe bifite byinshi bisangiye mu mateka.