Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Werurwe 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu we Jeanette Kagame bakingiwe Covid-19 mu gikorwa cyabereye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal I Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Umukuru w’Igihugu yahawe uru rukingo hashize iminsi itandatu u Rwanda rutangiye gukingira. Mu gihugu hose, abantu barenga ibihumbi 230 nibo bamaze guhabwa uru rukingo rwa Covid-19.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ni umwe mu bayobozi bari bahari ubwo Perezida Kagame yakingirwaga.
Ku wa 03 Werurwe ubwo inkingo zageraga i Kigali, Perezida Kagame yagaragaje ko ari intambwe itewe kuba u Rwanda na Afurika muri rusange bigiye gukingira abaturage babyo.