Ibiro Ntaramakuru byo muri Qatar, byatangaje ifoto ya Perezida Paul Kagame ari ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Doha, iki gihugu cy’Abarabu gifitanye umubano ukomeye n’ubucuti bwihariye n’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame ageze i Doha yakiriwe n’Umuyobozi ushinzwe Protocol muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar.
Qatar ni igihugu kivuze byinshi ku Rwanda
Igihugu cya Qatar mu mpera z’uyu mwaka kizakira amarushanwa y’Igikombe cy’Isi, harimo akanya u Rwanda rushobora kugaragazamo isura yarwo ku rwego mpuzamahanga, ntetse iki gihugu giherutse guha amahirwe Abanyarwanda bazakora akazi gatandukanye mu gihe iyo mikino izaba iba.
Mu Ukuboza, 2019 Guverinoma y’u Rwanda n’iya Qatar binyuze muri sosiyete y’ubwikorezi ya Qatar Airways basinye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari ryo kubaka ikubuga cy’indege gishya cya Bugesera.
Amasezerano yasinyiwe muri Kigali Convention Center hari Umuyobozi wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al-Thani na Perezida Paul Kagame.
Aya masezerano ikubiyemo ingingo eshatu, kubaka ikibuga cy’indege, kugiramo imigabane no kugishyiraho ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru.
Qatar Airways yemeye gufata imigabane ingana na 60% mu mushinga w’ikibuga cy’indege ufite agaciro ka miliyari 1.3 y’amadolari ($).
Iki kibuga biteganywa ko kizajya cyakira abagenzi miliyoni 7 ku mwaka, cyakuzura neza kiba akizajya cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka nibura mu mwaka wa 2032.
Qatar n’u Rwanda bifitanye n’andi masezerano atandukanye mu bijyanye n’ubufatanye mu by’ubucuruzi.
UWINEZA Adeline