Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Angola yakirirwa na mugenzi we , João Lourenço .
Ni uruzinduko rw’akazi yagiriye muri iki gihugu kuri uyu wa Mbere taliki 11 Werurwe 2014 , nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byabitangaje.
Ni amakuru yatangajwe ku rubuga rwa X agira ati “Perezida Kagame yageze muri Palácio da Cidade Alta [Perezidansi ya Angola] i Luanda muri Angola, aho yakiriwe na Perezida João Lourenço mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.”
Gusa kugeza ubu ntakiratangazwa ku mpamvu y’urwo ruzinduko.
Mu byumweru bibiri Perezida Lourenzo yakiriye Felix Tshisekedi.Lourenzo kandi asanzwe ari umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutakeno biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse no gushakira umuti ibibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na DRC nk’uko bwiza ibitangaza.
Florentine Icyitegetse,
Rwandatribune.com