Mu ijambo risoza umwaka wa 2023 Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagarutse ku iterambere u Rwanda rwagezeho, agira n’icyo avuga ku mutekano mucye uri mu karere turimo hafi y’umupaka w’u Rwanda
Yagize ati: “Umwaka ushize waduhaye impamvu nyinshi zo kumva ko twishimiye iterambere igihugu cyacu gikomeje kugeraho. Twatangije ikigo cy’ubushakashatsi cya IRCAD gitanga amahugurwa ku buryo bugezweho bwo kubaga mu buvuzi n’uruganda rwa BioNTech rukora inkingo.”
Yakomeje avuga ko “U Rwanda rukomeje kugaragara nk’ahantu heza ho guhanga ibishya mu buvuzi n’ubuzima kandi tuzakomeza kubyubakiraho.”
Ku bijyanye n’umutekano yagize ati: “Turimo kandi guhangana n’umutekano muke mu karere kacu, no ku mipaka n’ibindi bihugu. Ndagirango mbabwire ko dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi, uko byaba bingana kose n’ubwo akenshi biba bidafite ishingiro. Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugirango abanyarwanda bahore batekanye, uko byagenda kose. Kandi, u Rwanda ruzakomeza gukora uko dushoboye mu bushobozi bwacu kugirango dufashe abavandimwe bacu ahandi muri Africa mu kugarura no gusigasira amahoro n’umutekano. ”
Yakomeje agira ati: “Umwaka uwo ari wo wose, ahantu hose ku isi ntabwo habura ibibazo. Ibyo rero bigomba gutuma duhora twiyemeza gukora byinshi birushijeho kandi byiza. Muby’ukuri muri ibyo byose duhura nabyo, dukomekeje gutera intambwe ihamye tugana imbere nk’uko imibare ibyerekana, tuzakomeza muri iyo nzira.”
Yifurije abanyarwanda umwaka mushya muhire agira ati: “Uyu mwaka dutangiye ni umwaka w’ingenzi ku gihugu cyacu, twizeye ko tuzumva amajwi menshi y’abakiri bato mu kugena ahazaza h’igihugu. Nongeye kubifuriza mwe n’imiryango yanyu mwese umwaka mushya muhire wa 2024”