Perezida Paul Kagame yagaragaje ko yifuza kubona u Rwanda ruteye imbere kandi rutekanye kurusha uko rumeze ubu mu gihe atazaba akiruyobora, agaragaza ko afite icyizere cy’uko ruzabona undi muyobozi mwiza.
Yabitangarije mu kiganiro yahaye Radio 10 na Royal FM kuri uyu wa 1 Mata 2024.
Perezida Kagame ubwo yabazwaga ku cyifuzo cy’uwamusimbura aherutse kugaragariza mu nama nkuru ya FPR Inkotanyi, yasubije ati “Ni u Rwanda rw’Abanyarwanda babanye hagati yabo, niba bafite n’ibibazo, byaba bisanzwe, bisa nk’iby’ahandi. Nta gihe ibintu bizera ngo de, hahora haba ibibazo ariko bigomba kugira n’ababikemura. Ariko muri rusange, uvuga uti ‘Igihugu kiratekanye, gifite n’abakiyobora n’inzego zikemura ibiba bivutse nk’ibibazo, kiratera imbere’.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abayobozi bo mu Rwanda bari kugerageza kubaka inzego nyinshi, agaragaza ko yifuza ko nk’urw’ubuzima rwatera imbere ku buryo Abanyarwanda batazaba bakijya kwivuriza mu mahanga.
Ati “Iyo witsamuye, iki n’iki, abantu bajya muri Kenya, abandi bajya muri Afurika y’Epfo. ‘Nditsamuye, mfite ibibazo, ndashaka kujya kuvuzwa mu Buhinde’. Uko kwitsamura kuki tutakuvura hano? Kuki tutaha abantu izo serivisi? Birandya rwose buri gihe.”
Perezida Kagame yavuze ko uzamusimbura agomba kwitegura kugira ngo azakomeze ateze u Rwanda imbere kandi azahangane n’amabuye n’amacumu Umukuru w’Igihugu aterwa
Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda ruzabona undi muyobozi mwiza, akazakora ibirenze ibyo yakoze, agaragaza ariko ko atari ngombwa ko yaba asa cyangwa ameze nka we.
Yagize ati “Ariko undi uzabona utameze nkanjye, ashobora gukora ibi ngibi nkora no kurushaho. Ntabwo dusa, buri wese afite ubudasa bwe. Muri uko kudasa, hari ushobora gukora ibintu mu bundi buryo, ndetse abantu bakavuga bati ‘Ariko uzi ko ari byo twari tubuze’!”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko undi uzayobora u Rwanda ashobora kuzahura n’ibibazo ariko ko na we akwiye kuzagira uburyo bwe bwo kubikemura. Abanyarwanda muri rusange n’abanyamahanga bashima imiyoborere ya Perezida Kagame ndetse n’iterambere yagejeje ku Rwanda, gusa we yasobanuye ko ibyo akoresha mu miyoborere ye abikesha Abanyarwanda.
Yahamije ko mu gihe ubushobozi buri mu Banyarwanda, hadashobora kuburamo uyobora u Rwanda neza.
Ati “Ntabwo ari ubwenge buruta ubw’abandi, ntabwo ari ibindi bikorwa bihambaye by’igitangaza, ariko iyo ufite ubumuntu, ushishoza kandi ugahozaho, icyo gihe ni nabyo bigira ubuyobozi cyangwa se bituma igihugu kiyoborwa neza.”
Perezida Kagame yatangiye kuyobora u Rwanda kuva mu 2000 nyuma y’imyaka hafi 6, we n’abandi basirikare ba RPA Inkotanyi batsinze urugamba rwo kubohora igihugu. Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baherutse kwemeza ko ari we uzabahagararira mu matora azaba muri Nyakanga 2024.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com