Perezida Paul Kagame uyu munsi yujuje imyaka 66 y’amavuko, yavutse ari kuwa gatatu taliki 23 Ukwakira 1957, akaba umuntu wabaye intwari mu bihe bye bimwe na bimwe bitari bimworoheye , ariko aratwaza kugeza ageze ku ntsinzi.
Imyaka 66 iruzuye kuri Perezida Paul Kagame, umwe mu banyabigwi u Rwanda rwagize mu myaka isaga 60 ishize. Yavutse nk’abandi bana kuwa Gatatu tariki 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Nyarutovu muri Tambwe, muri Ruhango y’ubu, mu Rwanda rw’umwami Mutara III Rudahigwa.
Paul Kagame ni umwe mu bana batandatu, avuka ari umuhererezi, abahungu babiri n’abakobwa bane se yitwaga Rutagambwa Rugambwa Deogratias na nyina Asteria.
Bizwi ko ya vukiye mu muryango wari ufite Inka nyinshi, se Rutagambwa akaba yari umucuruzi w’ikawa ndetse n’umwe mu batangije koperative ya Trafipro mu Rwanda.
Iminsi ya mbere ya Perezida Kagame mu Rwanda yari myiza n’ubwo ibihe igihugu cyarimo byo byari bikomeye dore ko aribwo hari hari kuvuka imvururu zishingiye ku moko n’amashyaka, byari bigamije gufasha abakoloni kwikiza ubwami mu Rwanda mu gihe ku rundi ruhande, umwami Mutara III Rudahigwa yifuzaga u Rwanda rutavugirwamo n’Ababirigi.
Perezida Paul Kagame akaba amaze imyaka 20 kubuyobozi ayobora igihugu cy’u Rwanda, aho mu bihe byose yagiye ayobora u Rwanda neza , kugeza ubu igihugu cy’u Rwanda gifite amahoro n’umutekano bikeshwa ubuyobozi bwiza.
Niyonkuru Florentine