Ku munsi wejo tariki ya 15 Nzeri 2022 ,bitegenyijwe ko Perezida Vladimile Putin w’Uburusiya azahura na mushuti we w’Ubushinwa Perezida Xi Jinpingi, i Samarkand muri Uzbekistan mu nama ya Shanghai Cooperation Organisation (SCO) izatangira ejo kuwa kane .
Ibiro bya Perezidansi y’Uburusiya( Kremlin) ,byatangaje ko mu bizaba biraje inshinga abayobozi b’ibihgu byombi ,harimo kwigira hamwe uko Uburusiya bwakomeza guhangana n’ibihugu by’Uburengerazuba mu ntambara iri kubera muri Ukraine ,n’uruhare Ubushinwa bwagira muri iyi ntambara.
Yuri Ushakov umwe mu bavugizi ba Kremlin, yavuze ko iyo nama ibaye mu gihe hari impinduka zikomeye kw’isi mu bya politiki. Ubushinwa n’Uburusiya byaharaniye igihe kirekire.
Yakomeje avuga ko Perezida Vladimile Putin azahura n’abandi bayobozi b’Ibihgu barimo Shri Narendra Modi Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Recep Tayyip Erdoğan Perezida wa Turukiya, Ebrahim Raisi Perezida wa Iran, na Shehbaz Sharif Minisitiri w’Intebe wa Pakistan,ariko yongeraho ko guhura n’uw’Ubushinwa bifite umwihariko.
ni ubwa kabiri aba bategetsi bazaba bahuye muri uyu mwaka , kuko baheruka guhura mu mikino ya Olympic yo mu bukonje yabereye i Beijing mu Bushinwa muri Gashyantare 2022.
Icyo gihe basohoye itangazo rivuga ko ubucuti bw’ibihugu byabo budafite umupaka ,ndetse ko bukomeye nk’urutare, nyuma y’iminsi mike Uburusiya buhita butera Ukraine.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com