umuyobozi w’uburusiya Vladimir Putin akomeje gukataza mugusiba iamayira yose igihugu cye gishobora guhuriramo na Leta zunze ubumwe z’Amerika, dore ko ubu noneho yasheshe amasezerano bari bafitanye yo gukoresha ingufu za Nikereyeri bari bafitanye.
Aya masezeranoVladimir Putin yayahagaritse kuri uyu wa kabiri kuko yari yarumvikanye n’ Amerika ajyanye n’ikoreshwa ry’ibisasu bya kirimbuzi, Ibi byatumye Perezida wa Amerika Joe Biden ahita atangaza ko Uburusiya butazigera butsinda muri Ukraine.
Perezida Poutine yashinje abanyaburayi n’ Amerika kuba ari bo batuma iyo ntambara irushaho kuba mbi, ibi yabigarutseho mu ijambo yabwiye abene gihugu be
Ibi abivuze mu gihe hasigaye iminsi ibiri gusa, mbere y’uko umwaka urangira atangije icyo yise ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine.
Uyu mugabo yiyemeje ko Uburusiya buzakomeza kurwana kugera bugeze ku ntumbero nyamukuru bwihaye.
Perezida Poutine yavuze ko ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bushaka kubusiba ku ikarita y’isi burundu binyuze mu bihano bubufatira, icyakora ngo ntacyo bizageraho.
Antony Blinken Minisiteri wa Amerika w’ububanyi n’amahanga, yavuze ko iyo ngingo y’Uburusiya ibabaje ariko kandi ko Amerika igifite ishyaka ryo kuganira kuri icyo kibazo.
N’ubwo bimeze bityo ariko,Minisiteri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergey Lavlov yavuze ko Uburusiya buzakomeza kubaha ibikubiye muri ayo masezerano mu gihe gisigare cyo kuyubahiriza.
Amasezerano yo mu 2010 kuri nikereyeri hagati ya Amerika n’Uburusiya niyo yonyine yari agisigaye hagati y’ibi bihugu bibiri rutura mu bitwaro by’ubumara bwa bwa nikereyeri.nubwo byakunze gushinjanya kutayubahiriza
Uwineza Adeline