Uyu munsi, Perezida Vladimir Putin na Coloneli Assimi Goïta baganiriye kuri telefoni. Kumurongo w’ibyigwa harimo, gushimangira umubano w’ibihugu byombi, ndetse Putin yaboneyeho umwanya wo guha ubutumire mugenzi we wo muri Mali.
Perezida Vladimir Putin yatumiye Coloneli Assimi Goïta mu nama ikomeye iteganijwe kuzaba mu 2023. Iyi nama ikomeye izabera i St Petersburg izahuza abakuru b’ibihugu benshi batoranijwe n’iki gihugu.
Ubu butumire bwa Perezida Putin kuri Colonel Assimi Goïta ni ikimenyetso cyihariye kandi cy’ingenzi, gishimangira umubano uhambaye wa Moscou na Bamako.
Usibye ibibazo bya politiki, aba bagabo bombi baganiriye ku bibazo by’ingutu bijyanye no kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu bucuruzi n’ubukungu.Ni muri urwo rwego, uburusiya bwavuze ko bugomba gutera inkunga y’ifumbire, ingana na Toni zigera ku 300.000.
Ambasade y’Uburusiya i Bamako irashimangira ko hari ubushake bwo kurushaho gushimangira ubufatanye bw’Uburusiya na Maliya mu rwego rw’umutekano hagamijwe kurandura imitwe y’iterabwoba iri mu karere ka Mali”. Uburusiya kandi burashimangira ko buzakomeza ibiganiro na Mali kubyerekeranye n’iterambere.
Umuhoza Yves