Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin yashimye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni wongera gutorerwa indi manda y’imyaka itanu izagera mu mwaka 2026.
Ku wa gatandatu tariki 16 Mutarama 2021 nibwo Museveni yatangajwe nk’uwegukanye amatora ya Uganda mu buryo bw’agateganyo. Ni amatora yari yabaye kuwa kane tariki ya 14 Mutarama 2021.
Muri aya matora Yoweri Kaguta Museveni yegukanye insinzi n’amajwi 58.6% mu gihe uwo bari bahanganye Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yagize amajwi 34.8%.
Mu butumwa bugufi Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yifurije Museveni kuryoherwa n’insinzi ya manda ye 6 agira Ati: “Ndagirango wemere neza ko watsinze amatora . Nizeye ko umubano w’ibihugu byombi bisanganwe uzakomeza kuba ntamakemwa nkuko wari usanzwe kandi nkwifurije kurama no kubaho ubuzima buzima. Komeza uryoherwe n’insinzi”
Ubutumwa bushimira Perezida Museveni wa Uganda uheruka gutorwa, bwabimburiwe n’ubwa Perezida w’u Burundi maj. Gen. Evariste Ndayishimiye wabumwoherereje kuwa gatandatu tari ya 16 Mutarama 2021. Ni ubutumwa bwakurikiwe n’ubwa Perezida wa Tanzania John Pombe Joseph Magufuli n’abandi banyacyubahiro banyuranye biganjemo inshuti za Museveni n’inshuti za Uganda muri Rusange.
Biteganijwe ko imihango y’irahira rya Museveni rizaba muri Gicurasi nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora ku buryo bwa Burundu.
Ildephonse Dusabe