Perezida Vladimil Putin w’Uburusiya, yavuze ku mukino wanyuma w’igikombe cy’isi wahuje Argentine n’Ubufaransa kuwa 18 Ukuboza 2022.
Ibi,Perezida Vladimil Putin yabitangaje ku munsi wejo,ubwo yari mu rugendo rw’akazi mu gihugu cya Beralus aho yari agiye guhura na mushutiwe Perezida Alexandre Loukachenko.
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida Vladimil Putin yabajijwe k’uburyo yabonye umukino wanyuma w’igikombe cy’isi maze asubiza agira ati:
”Mbere na mbere ndabanza gushimira ikipe y’Ubufaransa na Algentine kuko batweretse umukino mwiza urimo guhangana. Ndakeka umuntu wese warebye uriya mukino yaragize ibihe byiza kuko amakimbe yombi yatanze ibyishimo ku muntu wese warimo awukurikira. Nanjye ubwanjye nafashe umwanya wo kuwureba ,ariko nta babeshye nararyohewe rwose. Amakipe yombi yarahatanye kugera ku munota wanyuma byatumye umukino uryohera ijisho.’’
Gusa Perezida Vladimil Putin, yirinze gutangaza ikipe yarimo afana hagati ya Argentine n’Ubufaransa, ndetse yirinda guhuza ibibazo bya Politiki Uburusiya buhanganyemo n’Ibihugu by’Uburengerazuba bw’Isi n’umupira w’amaguru, aho ikipe y’Umpira w’amaguru y’Igihugu cy’Uburusiya , yakuwe mu marushanwa mpuzamahanga kubera ibitero Perezida Vladimil Putin yategetse ingabo ze kugaba kuri Ukraine guhera tariki ya 24 Gashyantare 2021.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribene.com