Perezida Vladimil Putin w’Uburusiya ,yongeye gushimangira ko Uburusiya aribwo buzegukana insinzi mu ntambara bahanganyemo na Ukraine ifatanyije n’ibihugu by’Uburengerazuba bw’Isi, birangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ibi, Perezida Putin yabitangaje kuri uyu wa 18 Mutarama 2023 mu mujyi wa St Petersbourg , mu muhango wo kwibuka ku nshoro ya 80 ingabo z’Uburusiya zaguye k’urugamba mu gace kahoze kitwa ‘’Leningrad” ubwo zari zihanganye n’Abanazi mu ntambara ya kabiri y’Isi.
Yagize ati:”Ubwitange n’Ubutwari bw’ingabo z‘Uburusiya bishimangira neza ko insinzi ariyacu nta kabuza kandi ntabwo mugomba kubishidikanyaho.
Hari ibintu byinshi biranga Abarusiya kandi bitigeze bigira aho bijya bizakomeza kuba ishingiro ry’insinzi yacu mu ntambara zose turwana.
Ibyo ni Ubumwe n’ubufatanye bw’Abarusiya,ubushacye n’umwete w’ingabo zacu ku mirongo y’urugamba ,akazi gakomeye k’inzego za girikare n’ ubushobozi bw’inganda zacu mu gucura intwaro”
Perezida Vladimil Putin, atangaje ibi mu gihe muri iyi minsi ingabo z’Uburusiya zongeye gutera intambwe mu Ntara ya Donmbas iherereye mu Burasirazuba bwa Ukraine, aho ziheruka kwigarurira Umujyi wa Soledal mu karere ka Donetsk.
Biravugwa kandi ko Ingabo z’Uburusiya zugarije undi mujyi ukomeye wa Backmut nawo uherereye mu karere ka Donetsk ,byemezwa ko zishobora kuwigarurira mu minsi iri imbere.
Putin ubu niwe munazi! Azatsindwa bidasubirwaho. Muntambara ya 2 y’isi abarwanye cyane nibariya banywa Ukraine aliho arwana nabo! Bazamutsinda bafashijwe na NATO! Kimwe nka Hitler Putin ntazi icyo arwanira!