Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un, biteganijwe ko ari bugirire uruzinduko mu gihugu cy’Uburusiya , bakagirana ibiganiro bizibanda ku kunoza ubufatanye mu bya Gisirikare.
Amakuru dukesha BBC avuga ko urwo ruzinduko ruteganyijwe muri uku kwezi n’ubwo hataramenyekana amatariki nyayo.
Ibiganiro bizibanda k’uburyo Koreya ya Ruguru yaha intwaro Uburusiya bumaze umwaka n’igice burwana intambara muri Ukraine.
Amakuru y’ibanze avuga ko Kim ashobora kuzajya mu Burusiya muri gari ya moshi idatoborwa n’amasasu.
Uru ruzinduko Amerika ivuga ko rukurikiye urwa Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya muri Koreya ya Ruguru, aho yari agiye kumvisha icyo gihugu ko gikwiriye kugurisha intwaro u Burusiya.
Mu ntwaro u Burusiya bushaka harimo, izirasa kure zizwi nka Hwasong, zimaze igihe zimuritswe na Koreya ya Ruguru.
Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika zaburiye Koreya ya Ruguru ko niramuka igurishije intwaro u Burusiya izafatirwa ibihano, nubwo isanganywe n’ubundi ibihano yafatiwe n’Amerika.
Kim Jong Un na Putin baherukaga guhura muri Mata 2019, aho bahuriye mu Mujyi wa Vladivostok ari nawo bashobora kongera guhuriramo.
UMUTESI Jessica
Muli iki gihe,ku isi hali Blocs 2 zikomeye zihanganye.Ku ruhande rumwe,hali Russia,China,North Korea na Iran.Ku rundi ruhande hakaba: NATO,UK,Japan,North Korea,Australia,etc…Nta handi bijyana uretse intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho barwanisha atomic bombs isi yose igashira.Amahirwe tugira,nuko bible ivuga ko Imana izabatanga igatwika intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Nibyo bible yita Armageddon ishobora kuba yegereje,iyo urebye ibintu bibi biteye ubwoba birimo kubera ku isi bifite ubukana kurusha kera.Hazarokoka gusa abantu birinda gukora ibyo Imana itubuza.