Kuri uyu wa 12 Nyakanga Perezida Ebrahim Raisi wa Iran yatangiye uruzinduko rwe rw’amateka ku mugabane w’Afurika, uruzinduko biteganijwe ko agomba kugirira mu bihugu 3 birimo na Kenya yatangiriyemo uru ruzinduko.
Ni uruzinduko iki gihugu gisubukuye nyuma y’imyaka igera ku 10 ioki gihugu kitikoza ibihugu byo kuri uyu mugabane, Perezida Ebrahim Raisi akaba yahereye uruzinduko rwe muri Kenya, akazakomereza muri Uganda hanyuma Zimbabwe
Iran, iri mu bihano bitoroshye by’ubukungu yafatiwe na Amerika n’inshuti zayo, irimo gushaka umubano n’ubufatanye n’ibindi bihugu ku isi, cyane mu bucuruzi.
Ni ubwa mbere mu myaka irenga 10 perezida wa Iran asuye umugabane wa Africa.
Ku ngoro ya perezida wa Kenya mu gitondo cyo kuri uyu wa12 Nyakanga, Raisi yakiranywe icyubahiro gikomeye haraswa imizinga 21 n’akararasisi ka gisirikare.
Kuwa kabiri minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya yavuze ko abatuye ibi bihugu byombi “bazungukira mu bufatanye n’umubano w’ibihugu byombi.”
Nyuma ya Kenya, biteganyijwe ko Perezida Raisi asura Uganda na Zimbabwe akabonana n’abakuriye ibi bihugu.
Itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran rivuga ko uru ruzinduko rugamije “gushaka ubufatanye mu bukungu na politike no gushaka ahandi Iran yajya yohereza ibicuruzwa”.
Muri uru ruzinduko rwe muri Kenya, ibihugu byombi byasinye amasezerano yo gufanya mu byiciro bitandukanye birimo; ikoranabuhanga, uburobyi, kongera ingano y’icyayi, inyama n’ibindi bihingwa Kenya yohereza muri Iran.
Bemeranyijwe kandi gufatanya mu buvuzi Iran igafasha Kenya mu ikoranabuhanga mu buvuzi, no ku mugambi w’uruganda rwa Iran rwo guteranyiriza imodoka zizwi nka “Kifaru” i Mombasa.
Mu kwezi gushize uyu mutegetsi wa Iran ku nshuro ya mbere yasuye Amerika y’Epfo aho yageze muri Venezuela, Cuba na Nicaragua.
Muri Werurwe uyu mwaka, Iran na Arabia Saoudite byumvikanye kongera kubana, intambwe ikomeye muri diplomasiya y’ibi bihugu byamaze imyaka myinshi nta mubano bifitanye.
Iran ikomeje guhangana n’ibihugu by’iburengerazuba kubera porogaramu yayo y’ingufu kirimbuzi yateje imbere mu myaka itanu ishize kuva uwari perezida wa Amerika Donald Trump akuye icyo gihugu ku masezerano mpuzamahanga yabuzaga iyo porogaramu.
Trump kandi yasubijeho ibihano byari byarafatiwe Iran, igikorwa cyazahaje ubukungu bwayo.
Mu kwezi gushize, Amerika yashinje Iran guha Uburusiya ibikoresho byo gukora drone byifashishwa n’uruganda ruri i Moscow mu ntambara irimo na Ukraine.
Iran ivuga ko yahaga Uburusiya drone mbere y’uko iyi ntambara itangira, ariko itongeye kuzitanga kuva itangiye.
Amerika nayo iha Ukraine inkunga y’ibikoresho n’imari muri iyi ntambara, ikavuga ko ishingira ku kuba ari igihugu cyatewe kirimo kwirwanaho.
Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran kuwa gatandatu yatangaje ko gucuruzanya na Africa bizazamukaho miliyari $2 muri uyu mwaka.
Perezida Raisa yakiriwe i Kinshasa na Perezida William Ruto