Mu ruzinduko yagiriye mu gihugu cy’u Burundi, Perezida Salva Kiir Mayardit yaganiriye na mugenzi we Evariste Ndayishimiye ku kibazo cy’umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Congo.
Uyu mukuru w’igihugu cya Sudan y’Epfo akaba n’umuyobozi wa Afurika y’iburasirazuba yagendereye iki gihugu mu gihe umuryango wa Afurika y’iburasirazuba wamaze gukura Ingabo zawo muri Congo, nyamara izo muri iki gihugu zo zikaba zikibarizwayo.
Ni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Gashyantare , Salva Kiir Mayardit yageze i Bujumbura, mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Burundi, aho yari kumwe n’itsinda bagendanye ririmo umunyabanga mukuru w’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba, EAC, Peter Mathuki, ukomoka mu gihugu cya Kenya.
Nk’uko byavuzwe n’ibiro bikuru by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Ntare rushatsi, bivuga ko Salva Kiir Mayardit, hamwe n’itsinda bagendanye ko bakiriwe ku kibuga cy’indege, bakirwa na Minisitiri Gervais Abayeho.
Ibi biro by’umukuru w’igihugu binavuga ko Kiir Mayardit ko yahise ajya kubonana na Ndayishimiye, maze ngo baza kuganira ku bibazo by’ugarije Akarere harimo n’umutekano muke uvugwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uruzinduko rwa Salva Kiir Mayardit, mu karere k’ibiyaga bigari, u Rwanda, RDC n’u Burundi, rugamije kuzahura umubano hagati y’ibi bihugu byo mu karere, nk’uko byavuzwe kuva akigera i Kigali mu Rwanda.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda na Salva Kiir Mayardit bagarutse ku mwuka w’intambara uri mu Burasirazuba bwa RDC, bagaragaza ko amahoro n’umutekano ari ingenzi kugira ngo imibereho y’abaturage n’ubukungu bitere imbere.
Aba bakuru b’ibihugu byombi bavuga ko amahoro yagaruka mu Burasirazuba bwa RDC mu gihe hubahirijwe amasezerano ya Luanda na Nairobi, yo mu mwaka 2022.
U Burundi, u Rwanda na Congo ni ibihugu muri iyi minsi birebana ayingwe, buri gihugu gishinja icyabo gufasha imitwe y’inyeshamba irwanya buri kimwe muri ibi.
By’umwihariko, u Burundi bufite ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo, aba basirikare b’u Burundi bashinjwa kurwanya M23.
Perezida Paul Kagame w’igihugu cy’u Rwanda na Salva Kiir bagaragaje impungenge ko intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC yakwaguka igakwira Akarere kose.
Perezida wa Sudan y’Epfo arava i Bujumbura ahite yerekeza i Kinshasa, kumurwa mukuru w’igihugu cya RDC, aho aza kugirana ibiganiro na perezida Félix Tshisekedi.
Adeline Uwineza