Perezida wa leta yunze ubumwe ya Tanzaniya Samiya Suluhu Hassana ategerejwe mu ruzinduko rw’ iminsi ibiri mu Rwanda guhera kuwa 2 Kanama, ari na rwo rwa mbere azaba agiriye muri iki gihugu kuva yajya ku butegetsi muri Werurwe uyu mwaka.
Nk’ uko bitangazwa na ambasade ya Tanzania mu Rwanda, uyu muyobozi ategerejwe mu Rwanda kuko n’ itsinda rishinzwe kumutegurira urugendo ryageze mu Rwanda.
Samia Suluhu Hassan w’ imyaka 61 ni we mugore wa mbere uyoboye Tanzaniya kuva yabona ubwigenge, akaba yarageze kuri uyu mwanya asimbuye Dr John Pombe Magufuri, witabye Imana akiri mu mirimo yo kuyobora igihugu agahita amusimbura kuri uyu mwanya kuko itegeko nshinga ry’ iki gihugu riteganya ko mu gihe umukuru w’ igihugu apfuye ahita asimburwa n’ uwari amwungirije.
Agiye gusura u Rwanda nyuma y’ izindi ngendo yagiriye mu bihugu by’ abaturanyi ari byo Uganda, Kenya n’u Burundi. Uruzinduko rwa mbere Suluhu Hassan yarukoreye muri Uganda, aho perezida wa Tanzaniya yasinyanye amasezerano menshi na mugenzi we wa Uganda, arimo ayerekeranye n’ inzira y’ ibyerekeranye na peterori igomba guhuza ibi bihugu byombi.
Abasesenguzi bakomeje guhanga amaso icyerekezo cy’ umubano w’ u Rwanda na Tanzania kubutegetsi bwa Perezida Suluhu Hassan.
Mu kwezi gushize Perezida Paul Kagame yoherereje ubutumwa Suluhu, amwizezako u Rwanda rwiteguye gukomeza guteza imbere umubano w’ ibihugu byombi. Ni ubutumwa yashyikirijwe na Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda Dr Vincent Biruta. Uyu muyobozi akaba yarashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guteza imbere umubano na Tanzania, cyane cyane binyuze mu gushyira mu bikorwa imishinga ibihugu byombi bihuriyeho.
Iyo mishinga irimo uwo kubyaza amashanyarazi urugomero rwa Rusumo rurimo kubakwa ku ruzi rw’ Akagera no kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Isaka na Kigali, uzoroshya cyane ubwikorezi bw’ ibicuruzwa biva kucyambu cya Dar Es Salaam.
Ibiro bya Perezida wa Tanzania icyo gihe byatangaje ko Perezida Suluhu Hassan na we yijeje Perezida Kagame ko Tanzania nayo yiteguye kurushaho guteza imbere umubano n’ ubufatanye n’ u Rwanda.
Amakuru atugeraho aravuga ko na nyakwubahwa Ndayishimiye Evariste yaba ategerejwe mu Rwanda mu gihe cya vuba, mu rwego rwo kwimakaza umubano w’ u Rwanda n’ ibihugu bituranyi.
Denny Mugisha