Perezida wa Tanzania Samia Hassan ategerejwe I Burundi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021 mu ruzinduko rw’akazi.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi byemeje aya makuru, aho bivugwa ko Madame Samia Hassan Suluhu azaganira na Perezida Ndayishimiye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi n’indi mishanga y’iterambere.
Perezida Evariste Ndayishimiye uyu munsi nibwo biteganijwe ko asoza uruzinduko yagiriraga mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,aho we na Mugenzi we Felix Tshisekedi bashyize umukono ku masezerano arimo nayo kubaka umuhunda uhuza u Burundi na DR Congo.
Bivugwa ko Suluhu mu Burundi azasura ikigo FOMI gikora inyongeramusaruro (Fertilisants Organo-Minéraux) na banki ya CRDB
Kuva kuwa 17 Werurwe Samia Suluhu yarahirira kuyobora Tanzania asimbiuye John Pombe Magufuli wari umwaze kitaba Imana, ruraba ari uruzinduko rwa gatatu agiriye hanze y’igihu by’umwihariko mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’uruzinduko yagiriye muri Uganda na Kenya.
Perezida Ndayishimiye niwe waherukaga gusura Tanzania akimara kurahirira kuyobora u Burundi, icyo gihe Tanzania yayoborwaga na John Pombe Magufuli .