Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yahagurutse muri Tanzania yerekeza yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agomba kwitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (Loni), biba urugendo rwe rwa mbere agiriye hanze y’Umugabane wa Afurika kuva yafata inshingano zo kuyobora iki gihugu.
Kuva ku wa 14 Nzeri, Leta ya New York ku cyicaro Gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye hateraniye Inko Rusange ya 76 y’uyu Muryango.
Biteganyijwe ko ku wa 21 Nzeri 2021, aribwo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres azageza ku bitabiriye iyi Nteko Rusange raporo igaragaza uko ibikorwa by’uyu muryango bihagaze.
Amakuru dukesha The Citizen avuga ko Perezida Samia Suluhu yahagurutse ku wa 18 Nzeri 2021, akazitabira ibiganiro bizabera mu Nteko Rusange ya 76 ya Loni ku wa 23 Nzeri 2021.
Nk’uko bigaragazwa n’ingengabihe y’iyi Nteko Rusange, kuri uyu munsi hazaba ibiganiro bizahuza abayobozi b’ibihugu binyamuryango.
Uretse kwitabira iyi Nteko Rusange ya Loni, biteganyijwe ko Perezida Samia Suluhu, azahura n’abandi Bayobozi b’Ibihugu n’Imiryango mpuzamahanga. Ni ibiganiro bizaba bigamije gushimangira umubano Tanzania ibifatanye n’ibi bihugu n’imiryango itandukanye.
Ku va ku wa 19 Werurwe 2021, Samia Suluhu yarahirira kuyobora Tanzania, uru ni uruzinduko rwa mbere agiriye hanze ya Afurika.
Muri Afurika yasuye ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Zambia, Malawi, n’u Burundi.