Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rukaba ari narwo rwa mbere ahagiriye kuva muri Werurwe 2021 yatangira kuyobora iki gihugu asimbuye John Pombe Magufuli wari witabye Imana.
Samia w’imyaka 61 yageze i Kigali mu masaha ya saa tatu z’igitondo. Ku kibuga cy’Indege i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.
Mu ruzinduko rwa Samia, byitezwe ko ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’imikoranire agamije iterambere mu ngeri zitandukanye.
Biteganyijwe ko Perezida Samia ari bubanze gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo. Binateganijwe ko Samia araza kwakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro bagirane ibiganiro no muri Kigali Convention Centre aho abakuru b’ibihugu byombi bari busangirire.
Ku munsi wa kabiri ari nawo wa nyuma w’uruzinduko rwe, byitezwe ko Samia na Kagame bazasura inganda zitandukanye zikorera mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro.
Aha i Masoro, hakorera Sosiyete 120 zirimo izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ibikoresho byifashishwa mu burezi, izitunganya ibindi bikoresho byo mu nganda n’ibindi.