Perezida Paul Kagame yasezeye kuri mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu wari umaze iminsi ibiri ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Perezida Kagame yaherekeje Samia Suluhu amugeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, aho yahagurukiye asubira muri Tanzania kuri uyu 3 Kanama 2021.
Samia Suluhu yageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa 2 Kanama, aho yahise yakirwana na Perezida Kagame muri Village Urugwiro bagirana ibiganiro.
Nyuma y’aho bitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Tanzania, aho Samia Suluhu yavuye yerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abakuru b’Ibihugu byombi bazindukiye mu bikorwa byo gusura Icyanya cyahariwe inganda i Masoro. Basuye uruganda rwa Volkswagen n’urwa Mara Phones zombi zikorera muri aka gace.
Perezida Kagame na mugenzi we basuye kandi Inyange Industries, uruganda rusanzwe rutunganya, amata, imitobe n’amazi rukorera i Masaka.
Perezida Kagame yavuze ko uruzinduko rwa Samia Suluhu rusize hari imbaraga zongerewe mu mishinga ibihugu byombi bihuriyeho, n’izindi nzego zitandukanye ibihugu byombi byafatanyamo