Umukuru w’igihugu cya Tanzania Samia Suluhu Hassan yitabiriye ibirori byateguwe n’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwe. ibi bikaba bibaye ku nshuro ya mbere mu mateka ya Tanzania.
Ibi birori byabaye ku munsi w’ejo kuwa 8 Werurwe , ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, ni ibirori byateguwe n’ishyaka ritavuga rumwe niriri ku butegetsi bwa Samia, ariryo CHADEMA.
Impamvu ya Perezida Samia Suluhu Hassan yo kwitabira ibi birori yashimwe n’umukuru wa Chadema Freeman Mbowe, aho avuga ko ari umuhuro wari ufite intumbero yo gushyira hamwe.
Mu ijambo yagejeje ku bihumbi byari byitabiriye uyu munsi mukuru, Perezida Samia yavuze ko gushyira hamwe bigomba gukomeza muri politike ya Tanzania, kandi ko hari intambwe imaze guterwa ndetse hari n’ibitaragerwaho mu gihe harimo no gushyiraho itegeko nshinga rishya.
Yongeyeho ko byagoranye gutangiza uyu mugambi wo gushyira hamwe kuko bamwe mu ishyaka rye “batari babyiteguye”.
Perezida Samia yagize ati: “Habaye impaka nyinshi z’abantu batandukanye ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntibishimiye iki gikorwa, rero ku mpande zombi ntibishimye. ariko twari dukeneye ubufatanye nk’ubu.
Madamu Samia Suluhu ni we mukuru w’igihugu cya Tanzania wa mbere w’umugore, akaba yaragiye kuri uyu mwanya nyuma y’urupfu rwa Perezida John Magufuli mu 2021.
Perezida Magufuli ashinjwa n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe ko yatwazaga igitugu, agahiga bukware abayoboye amashyaka atavuga rumwe n’irye riri ku butegetsi n’abarwanashyaka bayo.
Uku kuntu Samia Suluhu yitabiriye ibi birori byabatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, ni ibintu byabashimishije, aho mu ijambo rye yavuze ko iyo abantu bashyize hamwe bituma bagera kure hashoboka.
Uwineza Adeline