Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo umaze imyaka isaga 43 ayobora Equatorial Guinea yemeje ko yiteguye guhatanira Manda ya 6 mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe mu Ugushyingo 2022.
Ibi byatangajwe na Visi Perezida we akaba n’umuhungu we w’Imfura Teodoro Nguema Obiang Mangue abinyujije mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Obiang Mangue yavuze ko ashingiye mu bunararibonye bwa se, Umuhate we muri Politiki n’uburambe bwe asanga ntacyamubuza guhatana mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe kuwa 20 Ugushyingo 2022.
Kugeza ubu nyuma y’Itanga ry’Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II , Perezida Obiang Nguema niwe umaze igihe kinini ku butegetsi, ubaze mu bami n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu Isi, nyuma y’imyaka 43 ku butegetsi.
Ishyaka rye Democratic Party of Equatorial Guinea (PDGE) kandi rifite 99 % by’imyanya yose igize inteko ishingamategeko y’igihugu.
N’ubwo umuhungu we yatangaje ibi, ntibiremezwa n’ishyaka rye niba rizamwemeza nk’Umukandida waryo mu matora ateganijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Hari abakeka ko mu gihe Perezida Nguema atakwiyamamaza, ishyaka rye ryatanga umuhungu we Obiang Mangue watangwa ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, cyane ko ari we usanzwe amugwa mu ntege mu bavuga rikijyana mu iri iri shyaka.
Ishyaka PDGE, kuva Equatorial Guinea yabona ubwigenge niryo ryonyine ryari ryemewe mu gihugu, kugeza mu mwaka 1991 ubwo hashyirwagaho itegeko nshinga ryemerera indi mitwe ya Politiki gukorera ibikorwa byayo ku butaka bw’Iki gihugu.
Kuva yajya ku butegetsi, Perezida Obiang Nguema atorwa ku majwi ari hejuru ya 93% ari naho benshi nta gushidikanya bemeza ko yiba amajwi mu matora.
Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yavutse tari ya 5 Kamena mu mwaka 1942. Yagiye ku butegetsi tariki ya Kanama 1979, aba perezida wa Kabiri uyoboye iki gihugu.
Iki kigabo cyahinduye Equatorial Guinea akarima kacyo.Family ye ikize kurusha igihugu.Umuhungu we atunze indege,amato ahenze cyane,amazu atabarika muli Amerika n’i Burayi.Iyo hagize uvuga aramufunga cyangwa akamwica,kubera ko abayobora army na police ari abantu be.Ngiyo Afrika.